Abana & Abategarugori

Dore ingaruka zikomeye ku bana barara bareba Televiziyo

June-04
01:33 AM 2017

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Kaminuza ya London mu gihugu cy”ubwongereza, bwagaragaje ko abana barara bareba Televiziyo mu byumba byabo bafatwa n’indwara y’umubyibuho ukabije .

Ubu bushakashatsi bwakozwe “International Journal Of Obesity” bwakorewe kubana ibihumbi 12, bwemeje ko abana barara bareba televiziyo mu byumba byabo cyane abana b’abakobwa aribo bagaragaje indwara y’umubyibuho ukabije ndetse ugira ingaruka zo kwandura izindi ndwara nk’umutima ndetse no kudatera neza kw’amaraso mu mubiri.
Aba bahanga muri Siyansi batangaje ko“ Igihe umwana amaze igihe kinini areba televiziyo bimugiraho ingaruka mbi k umubiri”

Aba bashakashatsi kandi banatangaje ko kimwe cya kabiri cy’abana bakoreweho ubushakashatsi basanzwe bari mu kigero cy’imyaka 7.
BBC dukesha iyinkuru ivugako, abakobwa bafite amateleviziyo mu byumba byabo bakoreweho ubu bushakashatsi, byagaragayeko abarenga 30% bafite iyi ndwara y’Umubyibuho ukabije, ndetse ngo uyu mubyibuho ugenda wiyongera mu gihe cy’Imyaka 11.

Naho kubana b’abahungu bikaba biri kukigero cya 20% nk’uko umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Dr AnjaHeimann, yabitangaje.
Ati“ Ubushakashatsi bwacu, bwagaragaje ibimeyetse bifatika ko abana bato cyane abakobwa barara bicaye bareba Televizion, ko bajyirwaho n’ingarukayo kugira umubyibuho ukabije bakiri bato umubare w’abakobwa niwo munini kuruta uw’abahungu.”

Aba bashakashatsi barangiza bajyira inama ababyeyi kurinda abana kureba Televiziyo igihe kirerekire ,dore bidatera indwara yo kubyibuha bikabije ,ahubwo bitera n’izindi ndwara nko gupfa amaso n’ibindi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza