Abana & Abategarugori

Dore ibyo umugabo yakorera umugore we utwite bikamufasha kumera neza

September-29
05:21 AM 2016

Iyo umugore atwite, hari byinshi bihinduka mu buzima bwe, cyane imyitwarire ye ndetse nibyo akenera, muri iki gihe rero umugore aba akeneye ko umugabo we amuba hafi akagira nibyo amukorera bimufasha kubaho neza muri icyo gihe cyo gutwita.

Nkuko tubikesha urubuga rwa aufeminin , dore bimwe umugore aba akeneye ko umugabo yamukorera mu gihe atwite:

- Kumwumva :iyo umugore atwite aba akeneye ko umugabo amutega amatwi akamwumva, kandi akamukorera icyo amusabye cyose kandi yaba atabishoboye akirinda kumubwira nabi,kabone nubwo yaba asanzwe agira igitsure.

- Kumuherekeza kwa muganga ;igihe cyose umugore utwite ari bujye kwa muganga,aba yifuza guherekezwa n’umugabo

- Kumwihanganira : iyo umugore atwite akenshi aba afite intege nke,ku buryo hari nk’imirimo imwe n’imwe aba yari asanzwe akora ariko akaba atakiyibasha.Aha bisaba ko umugabo amwihanganira kandi akagira n’impuhwe ndetse byanaba ngombwa nk’iyo mirimo akayimukorera kandi akirinda kumutonganya amwita umunebwe n’ibindi ku bw’intege nke z’umugore we.

- Kumutetesha :umugore utwite aba yumva akeneye guteteshwa n’umugabo,akamuba hafi kandi akamuha icyo akeneye cyose nta ngingimira kuko aba akeneye kugira ibyishimo bya buri munsi n’umwana atwite akamererwa neza kuko iyo nyina yishimye nawe ba afite umunezero.

- Kumuha urukundo :umugore utwite n’umwana uri mu nda,bose baba bakeneye urukundo kuko umwana akeneye kumva urukundo rwa papa we nubwo aba akiri mu nda,ndetse n’umugore akeneye urukundo rw’umugabo,maze ubuzima bwabo bombi bukamera neza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza