Abana & Abategarugori

Kigali: Wendy umwana wakiriwe na Perezida Kagame azasusurutsa abizitabira Youth Connect Africa Summit

July-13
08:21 AM 2017

Wendy Waeni w’imyaka 12 y’amavuko ukomoka muri Kenya wakiriwe na Perezida Paul Kagame tariki 9 Nzeri 2016, agiye kugaruka mu Rwanda aho azasusurutsa abantu batandukanye barimo urubyiruko n’abashoramari bakomeye, akanabasangiza inkuru y’ubuzima bwe .

Waeni ufite umwihariko wo gutaramira no gususurutsa abakuru b’ibihugu batandukanye abashimisha akoresheje impano idasanzwe afite mu mikino ngororamubiri, azaba ari mu Rwanda kuva tariki ya 19 kugeza tariki 21 Nyakanga 2017, mu nama mpuzamahanga izahuza abashoramari bakomeye bazaganira n’urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit’’.

Wendy Waeni ni inzobere mu myitozo ngororamubiri, ku myaka 12 akaba afite ibigwi byo kuba yarasusurukije Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Mahama wa Ghana, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Amafoto ya Wendy mu bihe bitandukanye

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza