Abana & Abategarugori

Byinshi wamenya kuri Sasha Obama umukobwa muto wa Barack Obama

November-11
02:00 AM 2017

Amazina ye nyakuri ni Natasha Obama akaba ariwe mwana muto w’uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ucyuye igihe Balack Obama, bakaba bakunda kumwita Sacha nk’irihimbano. Sasha yavutse mu mwaka wa 2001 ku babyeyi be bombi, Michelle Obama na Barack Obama, aba babyeyi bakaba barasezeranye kubana mu mwaka wa 1992. Akaba afite mukuru we nawe witwa Malia Obama wavutse mu mwaka wa 1998. Ababyeyi babo bakaba baramaze imyaka 6 nta mwana baragira.

Aba bana b’abakobwa bombi bize amashuri y’inshuke n’abanza mu ishuri ryigenga rya University of Chicago Laboratory Schools riherereye muri Chicago kugeza muri Mutarama umwaka wa 2009, ubwo se yatorerwaga manda ya mbere yo kuyobora Amerika kuwa 20 Mutarama 2009, bahise bahindura ishuri biga ahitwa Sidwell Friends School ishuri riherereye muri Washington D.C.

Kuva icyo gihe ubuzima bw’umuryango we bwakomereje muri White house i Washington DC ndetse na nyuma yo kongera gutorerwa manda ya 2 mu mwaka wa 2012 icyo gihe Sasha yari afite imyaka 11 bakomeje gutura i Washington kugeza manda ya 2 irangiye kuwa 20 Mutarama 2017 icyo gihe Sasha yari afite imyaka 15. Kuva icyo gihe kugeza ubu baracyatuye i Washington DC ari naho bategerereje ko Sasha arangiriza amashuri ye yisumbuye.

Mu mwaka wa 2016 White house ikaba yaratangaje ko Malia yemerewe kwiga muri Harvard University nyuma yo kuzamarayo umwaka w’ikiburamwaka iyi kaminuza kandi akaba ariyo ababyeyi be bombi bizemo ari naho bamwe bahera bavuga ko ariho baba baramenyaniye, ndetse bikaba byitezwe ko mu minsi ya vuba Obama ariho azajya gukora no kwandikira ibitabo nyuma y’akazi gakomeye yakoze mu myaka 8 yo kuyobora Amerika manda 2 yatorewe muri 2009 na 2012 .

Itariki y’amavuko ya Sasha yagiye ikunda guhindagurwa aho yayizihizaga muri Kamena kuya 7,8 na 10, ariko vuba aha bikaba biherutse kwemezwa na Washington Post ko yavutse tariki ya 10 Kamena 2001, nyuma y’uko ibitaro yavukiyemo byamwifurije isabukuru nziza kuri iyi tariki.

Mu buzima busanzwe bwa Sasha iyo ari mu karuhuko (summer time) akunda gukora imirimo y’ubukorerabushake harimo gukora mu mizabibu y’abandi (Martha’s Vineyard), gufasha abantu bafite amarestora gutegura aho bakirira abakiriya harimo gutegura ibiribwa no guhanagura ameza y’abakiriya(Nancy, Seafood)

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza