Abana & Abategarugori

Burya umugore utahagurutse ngo akore, umuryango we ntushobora kwikura mu bukene

October-19
16:25 PM 2017

Umugore ni mutima w’urugo. Umutima ufite ikibazo utuma umubiri wose ugira ikibazo gikomeye. Umutima niwo moteri y’umubiri wose, umugore iyo agize ikibazo urugo rwose rurahungabana, izi mpanuro kimwe n’izindi nyinshi nizo abagore bihurije muri Cooperative Indacyemwa ihuriyemo abagore bo mu murenge wa Rugendabari akarere ka Muhanga bagarukagaho ubwo bari basuwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bahereremo.

Bamwe muri aba bagore kandi batanze ubuhamya ukuntu mbere yo kwihuriza hamwe bategerezaga abagabo ku kantu kose ariko ubu bikaba byarahindutse mu rwego rushimishije. Umwe muri bo yagize ati: “Mbere yo kujya muri iyi cooperative nategerezaga umugabo ko angurira akantu kose, guhera ku munyu, ikibiriti, igitenge,… nari meze nkuhumirije, ariko guhura na bagenzi banjye byamfashije guhumuka amaso, no kumenya ibyiza byo gukora nk’umugore. Burya umugore utahagurutse ngo atange umusanzu we mu iterambere ry’urugo, umuryango we ntushobora kwikura mu bucyene.” Undi yagize ati: “ Twaryamaga ku bijagari tukiyorosa imisambi! Ubu turyama kuri Matera tukiyorosa ikiringiti cyiza.” Aba bagore bakaba barasanze by’umwihariko kudakora k’umugore ari indwara mbi cyane itera ubukene bw’akarande mu muryango aho bahisemo kwibumbira muri Cooperative bise Indacyemwa akaba ari Cooperative yibanda ku buhinzi bw’umwuga ikorera muri uyu murenge.

Mu ijambo Beatrice Uwamariya umuyobozi w’akarere ka Muhanga yabagejejeho yagarutse ku kamaro k’umugore mu iterambere ry’urugo aho yanabahamagariye kwihatira cyane kwibumbira mu matsinda mato mato y’abagore arimo n’utugoroba tw’ababyeyi, agira ati: “Tugomba guha imbaraga umugoroba w’ababyeyi. […] Mu mugoroba w’ababyeyi habamo amabanga menshi ababyeyi barerera urwanda basangirira hamwe. Niba hari ufite intege nkeya mu kintu yigira kuri bagenzi be, haba hari amakimbirane mu muryango w’umwe bigakemuka mu nzira za vuba.

Akarere ka Muhanga akaba ari kamwe mu turere twashyize mu bikorwa iyubahirizwa ry’umugoroba w’ababyeyi ku ikubitiro aho umuyobozi wako yemeza ko iyi gahunda yafashije cyane mu icyemuka rya byinshi mu bibazo byagaragaraga mu muryango birimo indyo ituzuye, ubusinzi n’ubusambo, ubunebwe n’amakimbirane yahato na hato n’ibindi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza