Abana & Abategarugori

Bugesera:Kuba naramenye ndi Umunyarwanda byatumye mbabarira mama

June-28
19:39 PM 2017

Mu karere ka bugesera habarizwa amatsinda y’isanamitima agera kuri 6 kandi yose akaba y’iganjemo urubyiruko,ndetse n’abakuze ari naho bigishirizanya ibijyanye na Ndi Umyunyarwanda.

Umwana w’imyaka 14 utashatse gutangaza izina rye avugako atumvikana na nyina we umubyara biturutse ko atamweretse se umubyara dore ko yamushakanye ahandi, ibyo bikaba byaratumaga agirana amakimbirane nawe ariko nyuma yo kwinjira mu ihuriro yigishijwe isana mitima n’ubwiyunge kuko yahise amubabarira.

Ubu uyu mwana w’umukobwa ndetse nabagenzi be bakaba batanga ubuhamya mu bantu bakuze ndetse no muri bagenzi babo ati ”niyunze na mama kuko nubundi nahoraga nigunze, hari nabana baza kundeba murugo ngo tujye gukina agapira , uwo mwana namwukaga inabi bikaba na ngombwa ko nana mukubita.”

Umuyobozi wungirije mu karere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye priscila avuga ko akarere katangiye gahunda yo guhemba amatsinda yitwaye neza kurusha ayandi.
Yagize ati”twagiye tubaha n’ibihembo ubwo urumva ni nk’agashimwe kugirango nabo bagire imbaraga bumveko ibyo bakora tubiha agaciro . Tugenda rero tubasura ku mashuli iyo dusura ibigo tureba nayo matsinda bakabona ko natwe tubashyigikye kandi tukanabatoza uko bagomba kurushaho imbaraga.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza