Abana & Abategarugori

Baratabaza nyuma yuko ababyeyi babo bagurishije byose bakigendera

December-14
07:45 AM 2017

Mu karere ka Ruhango haravugwa umugabo witwa Phenias Gashirabake n’ umugore we Claudine Nyirampori, bari basanzwe batuye mu Kagari ka Bunyogombe mu Murenge ho muri ako karere bamaze ukwezi bagurishije inka n’amasambu yose barigendera basiga babwiye abana babo ko bagiye gusenga baherayo none abana amaso yaheze mu kirere.

Uru rugo rusigaye abana bane gusa b’inkurikirane umukuru afite imyaka imyaka 14 y’amavuko, ngo basigaye bagobokwa n’abaguranye baobo kuko ababyeyi babo ntacyo babasigiye bakimara kwigendera.

Mu kiganiro abo bana bagira nye na TV1 bavuze ko ababyeyi babo bamaze ukwezi bababwiye ko bagiye gusenda bagategereza bagaheba. Bagize bati” Baratubwiye ngo bagiye gusenga bucyeye ntibagaruka. Ibyo badusigiye byarashize, abantu iyo babituzaniye turateka.”

Kuri ubu Nyirakuru na sekuru b’aba bana nibo bari kubasabira ubufasha, dore ko ngo nubwo bagerageza kubafasha na bo badafite ubushobozi buhagije. Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nahayo Jean Marie uvugako iki kibazo Atari akizi yavuze ko aba bana bagiye gufashwa byihuse nk’ibiribwa mu gihe hagishakishwa ubufasha burambye cyane ko abo bana ntaruhare na ruto babigizemo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza