Abana & Abategarugori

Ashimwe ugendera mu igare yatwaye ibihembo bitatu mu marushanwa yo kuvuga imivugo (Video)

May-01
13:45 PM 2017

Ku myaka 17 Ashimwe Ange-Theonastine afite ubumuga bw’ingingo ndetse akaba agendera mu igare yabashije kwegukana ibihembo bitatu nyamukuru mu marushanwa yo kuvuga imivugo Kigali itatswe n’ubusizi agace ka karindwi. Aya marushanwa yateguwe na Transpoesis

Ashimwe yegukanye ibihembo bitatu birimo icy’umusizi wahize abandi, uwavuze neza umuvugo mu Cyongereza ndetse anatorwa nk’uwishimiwe kurusha abandi. Ashimwe wahigitse abandi 11 yavuze umuvugo we mu rurimi rw’icyongereza ’Tomorrow, will I be remembered?’ yashimiye ibi bihembo yahawe .

Nyuma yo gutsinda yaganiriye n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw agira ati Nabyishimiye Gutsinda byanshimishije ariko muri make ntabwo bitunguranye. Nari mbikwiriye buriya. Nabyakiriye neza cyane, natsinze kubera abantu, abamperekeje banteye ingabo mu bitugu, hari abambwiye bati ’ushobora kubikora’ bituma nanjye njya imbere yabo nihaye intego yo kutabasebya. Natekerezaga nti ’ubuse abantu bangana gutya baje bazanywe no kunshyigikira harimo n’abantu bakuru ndabatenguha?’ Kandi n’Imana yabikoze.”

Ashimwe yatangaje icyatumye ahimba umuvugo we ’Tomorrow, will I be remembered? Ndetse n’ubutumwa ayari aganimje gutambutsa cyane cyane mu kubaza buri wese icyo bazamwibukiraho. Yagize ati umukozi wo mu rugo yigeze kumbwira nabi . Nyuma nkajya nibaza niba ibyo umuntu akora bazabyibuka. Mu muvugo ni ubutumwa bwo kwicara ukibaza niba ibyo ukora abantu bazabyibuka. Iyo ndi gusoza hari aho ngira nti ’Byiza bitinze biruta byose, nzabeho iteka, atari ukuvuga ko ntazapfa, ahubwo ibyo nibiba, ibyo nakoze bizasigare mu mitima y’abantu.’ Ibyo urabyibaza wasanga ntacyo wakoze kizibukwa ugahita utangira guharanira kugikora.

Munsi gato y’itandatu Ashimwe yagize ikibazo cyo kumugara biba ngombwa ko atangira gukoresha igare. Akiri muto yasabaga Imana ngo ububabare afite buzavemo impano nziza. Ashimwe yemeza ko hari ikidasanzwe yiremyemo cyo kurangwa n’ubutwari bwo guharanira kuzagera kure mu buzima.

Nubwo afite ubumuga yumva ko ababana n’ubumuga bagakwiye kumva babyishimiye uko bameze dore ko bafite ubundi bushobozi bibitsemo.

Ashimwe yatangiye iby’ubuhanzi yandika inkuru zavamo filime n’ikinamico ndetse gukunda kuvuga imivugo byatumye bamwita Ange the Poetry Rwanda ndetse abandi bakamubwirako bati wagirango avuga imivugo nka Angel Uwamahoro wawundi usanzwe abizi cyane.

Ashimwe yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) muri Cyabingo High School mu Karere ka Gakenke. Amashuri abanza yayize ku kigo cya HVP Gatagara, amasomo y’icyiciro rusange ayafatira ku ishuri rya ESSA Ruhengeri.
Ashimwe afite indoto yo kwiga akarangiza ndetse akazaba umunyamakuru kuko ari byo yiyumvamo.


Umusizi Shema Benjamin na Ashimwe bahembwe igihembo cy;ishusho ya Nyirarumaga

Muri aya arushanwa ,Umusizi Shema Benjamin nawe yaje kwegukana igihembo cy’ishusho ya Nyirarumaga wabayeho mu 1510 ku ngoma ya Ruganzu Ndoli akaba azwi nk’uwatangije ibisigo birebire .


Urebere Ashimwe asiga mu rurimi rwa Rugigana


Kanda Hano urebe amafoto yose yaranze amarushanwa

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza