Abana & Abategarugori

Ambasade y’Abafaransa yatanze impamyabumenyi ku bana biga Igifaransa

October-02
09:16 AM 2016

Abanyeshuri bagera kuri 153 biga mu mashuri abanza yo mu mujyi wa Kigali no mu turere twa Huye na Rubavu, bahawe impamyabumenyi z’ibanze (Diplome Elementaire de langue Francaise-DELF) izo mpamyabumenyi bazihawe na Ambasade y’Abafaransa mu Rwanda mu rwego rwo kubashimira kubabaratsinze ururimi rw’Igifaransa ku rwego rwo hejuru mumarushanwampuzamahangaaherutsekuba.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya ambasadey’Abafaransa mu Rwanda, giherereyei Kigali, kuri uyu wa gatanu Tariki 30 Nzeri 2016.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ambasadey’Ubufaransa mu Rwanda, Bwana Xavier Verjus, ari nawe wari uyoboye uwo muhango yashimiye abo bana kuburyo bwimazeyo anabashishikariza gukomeza kugirango bagere no mu kiciro cyisumbuyeho.
Ati”Ni iby’igiciro gikomeye kuri njye gushyikiriza impamyabumenyi aba bana biga ururimi rw’igifaransa, birashimangira ko bungutse ubumenyi bufatika mu mikoreshereze y’urururimi. Mu kiciro murangije DELF 1 byagaragaye ko mwatsinzeneza, ndabifuriza gukomeza no mu rwego rwisumbuyeho kugirango murusheho kumenya Igifaransa kuko ari ururimi mpuzamahanga.”

Ayo masomo muri rusange arimo ibyiciro bitandatu, bihugurira abanyeshuri gukoresha ururimi rw’igifaransa ndetse n’izindi ndimi harimo Icyesipanyole, Icyongereza, Igishinwa n’Igitaliyani. Ibi byiciro birimo A1 na A2 kubatangizi, B1 na B2 ku kubamaze igihe biga, ndetsena C1 na C2 kubamaze kugera ku rwego rwisumbuye.
Aha hatangajwe ko umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa B2 ashobora kuya kwiga muri kaminuza zo mu Bufaransa.

Ivomo:IGIHE

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza