Abana & Abategarugori

Akagoroba k’ababyeyi ibanga ryo kubaka urugo

September-07
17:21 PM 2016

Benshi mu babyeyi barashimira Leta y’u Rwanda yatekereje gushyira icyo bo bita ngo n’umuhuro uhurizahamwe ababyeyi bo ku musozi cyangwa agace kamwe aho usanga babwirana amabanga yo kubaka urugo rwiza, bagakemura amakimbirane ari hagati yabo.Aka kagoroba k’ababyeyi gskemura amakimbirane ari hagati. Kwigisha ,kunenga ndetse no guhana

Ni gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango igamije guhuriza hamwe ababyeyi bakaganira ku bibazo bahura na byo mu ngo zabo.

Ababyeyi bemeza ko akagoroba k’Ababyeyi katumye ibibazo bishingiye ku ihohoterwa ,uburere buhabwa abana bwariyongeye. N’ubwo nta mibare ifatika irakorwa ngo igaragaze umusaruro w’Akagoroba k’ababyeyi gusa hari ubuhamya bw’ingo zivuga ko zarangwaga n’amakimbirane ariko ubu bikaba byararangiye.

Mu bindi bikorwa Akagoroba k’Ababyeyi kagize umumaro mu guha impano umubyeyi ufite umwana wakoze ubukwe ndetse n’umwana bakamutera inkunga, gutabana kubagize ibyago mu midugudu imwe nimwe.

Ababyeyi bagize aka kagoroba umwanya wo guhashya ibibazo by’imirire mibi , gukemura amakimbirane , kurwanya ihohoterwa mu ngo.

Akagoroba k’ababyeyi kashyizwe ku mwanya wa mbere mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa mu ngo, kurwanya indyo idahagije ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu nama rusange isanzwe y’abagore ku rwego rw’igihugu, yamaze iminsi ibiri ibera mu Ngoro y’Inteko Ishingamategeko.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza