Abana & Abategarugori

Abayisenga wavukanye uburwayi yafashijwe na Rwandair kujyanwa mu Buhinde

December-16
12:58 PM 2017

Umwana witwa Abayisenga Nishimwe Pierra wavukanye uburwayi bw’umutima, ikigo cy’igihugu gitwara abantu n’ibintu Rwandair cyamwishyuriye itike imujyana mu kwivuriza mu Buhinde.

Mu kwezi gushize niho Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda( Minisante) yari yemeye kuvuza uyu mwana ariko ababyeyi be babura ubushobozi bubageza muri iki gihugu nyuma yo gusanganwa ikibazo cy’umutima.


Uru ni urupapuro rugaragaza raporo ya Muganga

Ubwo yerekezaga mu Buhinde kuvuza umwana we umubyeyi Mukangemanyi Chantal yagaragaje ibyishimo afite ku mutima ndetse anashimira abantu bose bitanze kugira ngo umwana we ajye kuvuzwa. Yagize ati “Ndashimira Rwandair, itangazamakuru hamwe n’abandi bose bitanze. Imana ibahe umugisha.”


Uru ni urupapuro rugaragaza ubufasha bwa Minisiteri y’Ubuzima

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza