Abana & Abategarugori

Abateye inda abana b’abakobwa bagiye guhigwa bukware

June-13
04:53 AM 2017

Minisiteri y’Umuryango n’uburinganire (MIGEPROF) ifatanije na polisi y’igihugu bagiye guhiga abagabo n’abasore bateye abana b’abakobwa inda barangiza bakazihakana cyangwa bakabura ntibabafashe kurera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 9 Kamena, Minisitiri Nyirasafari Esperance yagize ati "Ntabwo twakomeza kureba aho umukobwa aterwa inda akagorwa no kwita ku mwana, mu gihe uwayimuteye ntacyo amufasha.Nubwo se w’umwana yaba atishoboye, imiryango yombi yafatanya ikita ku mwana."

Hagiye gukorwa igenzura mu gihugu hose buri mukobwa watewe inda hakamenyekana se w’umwana dore ko hazapimwa n’ibizamini by’amaraso(DNA Test)

Minisitiri Nyirasafari akomeza avuga ko umukobwa watewe inda akiri muto bimuviramo guta ishuri ndetse umwana we ugasanga ahura n’ikibazo cy’imirire mibi .
Umwaka ushize wa 2016, abakobwa 17,000 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda zitateguwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza