Abana & Abategarugori

Abatera inda abana b’abakobwa bararye bari menge! Honorable Donatilla Mukabarisa

December-12
17:47 PM 2016

Ibi Honorable yabitangaje ubwo yasozaga inama y’abana yabaye ku tariki ya 7 n’iya 8 Ukuboza yabereye i Kigali, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti”Uburere buboneye, umusingi w’umuco!” Iyo nama yahurije hamwe abana bahagarariye abandi mumirenge n’uturere hamwe n’ababyeyi batandukanye ndetse n’abayobozi bafite abana mu nshingano zabo.

Muri iyi nama hafashwe imyanzuro itandukanye, gusa ikibanzweho ni uburyo abana b’abakobwa bokomeje guteshwa amashuri yabo n’ikibazo cyo guterwa inda. Honorable Mukabarisa akaba yaravuze ko hagiye gushyirwa inzego zikora iperereza ryimbitse mu rwego rwo guhagurukira abantu bakomeje gutera abo bana amada.

Ati” Abayobozi b’amashuri, inzego z’umutekano ndtse n’ababyeyi muri rusange barasabwa guhagurukira iki kibazo kigacika burundu, kandi ingamba n’ibihano bikarishye bigashyirwaho mu kuvumbura no guhashya abakomeje gutera abo bangavu inda.’ Honorable kandi yakomeje avuga ko ababyeyi n’abarezi bafite inshingano zikomeyemu kwigisha abana ibirebana n’imikurire ndetse n’imihindagurikire y’imibiri yabo cyane cyane ku kirebana n’ubuzima bw’imyororokere.

Muri iyi nama, abana batambukije ibibazo imwe na bimwe bibangamira uburenganzia bwabo, haba mu muryango, ku ishuri ndetse no mu buzima bwabo bugendanye n’imyidagaduro. Abayobozi bitabiriye iyo nama bose bashishikarije abana gukoresha amahirwe ndetse n’ijambo bahabwa na Leta, bagategura ejo hazaza heza, dore ko ngo ari bo bayobozi n’umuryango Nyarwanda w’ejo hazaza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza