Abana & Abategarugori

Abasambanya abana ku kanwa ,mu kibuno n’ahandi ,ababisiritaho akabo kashobotse

June-23
05:43 AM 2017

Nyuma y’uko Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2015-2017, bugaragaje ko umubare w’ibyaha byo gusambanya abana uri hejuru cyane. NCHR yatangije urugamba rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Ibi byavugiwe mu nama yahuje Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzaira bwa muntu ifatanyije n’inzego z’igihugu zitandukanye, ku wa 20 Kamena mu cyumba cy’inama muri La Palisse Nyandungu. Iyi nama yari igamije isuzuma ry’ibibazo byugarije abana, ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe mu kurengera umwana no gufata ingamba nshya zo kurushaho kurengera umwana.


Irere Madalaine umuyobozi NCHR

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, Irere Madalaine yavuze ko igikenewe cyane ari uguhindura imyumvire ku bana b’abakobwa bahohoterwa ndetse no ku babyeyi bose nubwo iki kibazo kireba buri mu nyarwanda wese kugirango ibi byaha bigabanyuke mu gihugu

Irere yagize ati “ imyumvire igomba guhinduka ahanini ku babyeyi n’abana nkuko twabonye ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 17 aribo bahohoterwa cyane, aba bana baba baciye akenge bagakwiye kugira uruhare mu kuvuga ibibakorerwa bakaba banabyirinda. Ikindi ababyeyi bagomba gutandukanya kuraranya abana badahuje ibitsina ntibitwaze ngo bafitanye isano.

Ikindi gikwiye gukorwa amategeko ahana ababyeyi batuzuza inshingano zabo ku bana babo agomba gushyirwa mu bikorwa, ababyeyi bagomba kwita ku bana bose ukumva ko umwana w’umuturanyi ugomba kumwitaho nawe ukamurinda ihohoterwa. ikindi gikomeye gitera iri hohoterwa ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigomba gucibwa kuko bigira uruhare runini muri ibi byaha”

“ibi byaha birazamuka ku buryo buteye ubwoba urebye nko mu mwaka wa 2014-2015, ibi byaha byari ku mwanya wa cumi mu byaha bikomeye bikorwa mu gihugu ariko ubu kugeza muri uyu mwaka ibi byaha byarazamutse biza ku mwanya wa 4 kubera ubwiyongere bw’ababikora . Ikindi no mu byaha bikurikiranwa n’urukiko rw’ikirenga ibi byaha byariyongereye cyane biva ku mwanya wa 8 mu mwaka 2015 bigera ku mwanya wa 2 uyu mwaka wa 2017”.

Ibyaha byihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira cyane abana bari hagati y’imyaka 13 na 17 ku kigero cya 45.5% by’abana bose bahohoterwa mu gihe abana bari hagati y’imayaka 11na 13 aribo bakurikiraho mu guhohoterwa ku kigero cya 40% mu gihe abana bari munsi y’imyaka itanu nabo bahohoterwa.

Nubwo amategeko ahari ahana ibi byaha ku buryo bukomeye hibazwa impamvu ibi byaha bikomeza kwiyongera dore ko uwo gihamye itegeko rimuhanisha gufungwa burundu y’umwihariko ibi bihano bikaba bishobora no kwiyongera mu gihe iri hohoterwa hari izindi ngaruka ryateye nko kwangiza imyanya ndangagitsina y’uwa hohotewe cyangwa ku mwanduza indwara zidakira, urupfu n’ibindi.

Nk’uko igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda kibiteganya mu ngingo yacyo ya 191, ivuga ko “ Umuntu wese usambanyije ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko”.
Icyaha cyo gusambanya abana bikaba bitabera mu mu myanya ndangagitsina gusa kuko n’ababisiritaho, ababasambanya mu kanwa ndetse n’ababasambanya mu kibuno bose amategeko abahana kimwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza