Abana & Abategarugori

Abanyeshuri bagera ku 4000 ntibari bajya ku ishuri muri Nyamasheke

April-23
11:34 AM 2017


Nkuko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette abitangaza, avuga ko uzarenza kiriya cyumweru gitaha atarajya kwiga azafatwa nk’uwataye ishuri. Aba banyeshuri barimo abo mu mashuri abanza 3384, abiga mu cyiciro rusange 548 n’abo mu cyiro cya Kabiri cy’ayisumbuye 16.

Mbere yuko abanyeshuri bataha Minisiteri y’uburezi yari yatangaje ko umunyeshuri utazatangira ku itari ya 16 Mata yari yarateganijwe yo gutangiriraho azakirwa gusa ari kumwe n’umubyeyi we.

Zimwe mu mpamvu zitangazwa zishobora kuba zitera abo bana kuva mu mashuri ngo ni ubushobozi buke bw’imiryango bakomokamo ariko ubuyobozi bw’akarerebwo bukemeza ko ubu abanyeshuri bigira ubuntu, kandi n’uwabura ubushobozi yasaba ubufasha.

Src: Igihe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza