Abana & Abategarugori

Abana bakwiye gutozwa umuco wo gusoma bakiri bato

November-08
06:16 AM 2017

Bamwe mu banyeshuri bo mu karere ka Rubavu basuye isomero ry’ibitabo baratangaza ko iyo umwana amenyerejwe gusoma ibitabo akiri muto bituma akurana uwo muco ndetse bigahinduka akamenyero bigatuma kandi ubwonko bwe buba bufungutse, ndsteko kuribo aya ari amahirwe atagirwa nabenshi mubandi bana bakiri kuntebe y’ishuli ngo ninayo mpamvu bo bagiye kwihatira kubigira umuco.

Nkuko tubikesha radio yabaturage ya Rubavu; Frere Alex Habimana yagize ati:”umwana wamenyerejwe gusoma ibitabo usanga ari umuhanga mubuzima busanzwe kuko usanga asobanukiwe nibibera hirya no hino ku isi ibi bigatuma agira ubumenyi busumba ubwabandi bana baba bigana nawe.”

Frere Habimana Alexis, umuyobozi w’ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza yitiriwe Mutagatifu Jean Paul II, avuga akomeza avugako muri rusange imbogamizi bahura nazo ari ababye baba batarasobanukirwa nakamaro ko gusoma ibitabo kubana bakiri bato nuruhare bigira mugukuza ubwenge bwuwo mwana.

Naho Nyirazaninka Esperance umwe mu babyeyi barerera muri kimwe mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Rubavu avuga ko abenshi mu babyeyi bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko gutoza abana umuco wo gusoma ibitaro, ariko ngo baracyafite imbogamizi z’amasomero akiri make mukarere ka Rubavu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza