Abana & Abategarugori

Abana ba Zari na Ivan Ssemwanga bagiye gupimwa DNA

June-03
04:22 AM 2017

Ivan Don Semwanga wamaze ibyumweru bibiri mu bitaro bya Biko Hospital byo muri Afurika y’Epfo nyuma yaho akaza gupfa, abana yabyaranye na Zari bagiye gufatwa ibizamini bya DNA byemeza ko ari aba Ivan Semwanga mbere yo guhabwa imitungo ya Se.

Ibi ni ibyatangajwe na Se wa Ivan Don Ssemwanga, utarishimiye na gato itandukana rya Zari z’umuhungu we Ivan Don Semwanga. Ubu akaba ashaka gusigarana imitungo y’uwahoze ari umugabo we kubera babyaranye.

NBS Television yo muri Uganda, ivuga ko ubwo kuri uyu wa mbere Ivan Don yasezerwagaho bwa nyuma mu rusengero, benshi bo mu muryango we batishimiye Zari wari aho n’abana be batatu yabyaranye na Ivan. Zari yavuze ko adashaka ubukire akuye mu mitungo ya Ivan ahubwo ko ngo Itegeko ariryo rifite ukuri.

Ati “ Mama yambyaye adafite ubushobozi buhagije. Yarandeze ndakura nanjye ndabyara. Si mfite ikibazo cyo kuba narera ababa bahungu be. Nzabarera kandi bazabaho neza”.

Nyuma y’ amagambo yakoze ku mitima y’abari aho, byaje gutuma Mukuru wa Ivan Don afata ijambo asaba Zari imbabazi z’ibyavuzwe. Ibi gusa byafashwe nk’ubucakura bwo kugira ngo abana ba Ivan batumva ko bahakanwa imbere y’imbaga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza