Abana & Abategarugori

Abakobwa bakora imirimo y’ingufu ngo nta soni bibatera kuko ibatunze

August-18
08:56 AM 2016

Hari bamwe mu banyarwanda bagifite imyumvire ya kera aho bavugako hari imirimo abakobwa cyangwa abagore ndetse no mu mashuri byagiye bigaragaramo ku masomo amwe n’amwe.

Nubwo ariko hakiri abaca integer abakobwa, hari abashoboye gutinyuka gukora imwe muri iyo mirimo abo twaganiriye ni abakobwa bize ndetse banakora umwuga w’umubucanishi.Ubwo twabasangaga kuri rimwe mu garaje akorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Giporoso, twashatse kumenya uko babayeho mu kazi bakora ubusanzwe kadakorwa n’abakobwa benshi.

Anne umwe muri aba bakobwa waganiriye na Yeejo.rw yagize ati “Kugira ngo ntangire kwiga no gukora uyu mwuga icya mbere niyumvisemo ko nshoboye ndetse n’abo bahungu babikora ntacyo bandusha, ibyo ni byo nabanje kwishyiramo bwa mbere ikindi bisaba kwikuramo ibintu by’isoni ubwoba ugakamirika nyine ukabazamo kuko biba bigoye kubazamo. Urabona nkanjye ni jye mukobwa jyenyine ugasanga rero birakujennye ukuntu kubiyakiramo ariko bigeraho bikaza ukabimenyera.”

Kimwe n’abandi bakobwa batandukanye bakora imyuga isanzwe yarizwiho gukorwa n’abagabo, ntibajya kure yibyavuzwe na Anne, gusa bahuriza ku kintu kimwe cyo kuba ari ukwigirira icyizere ndetse no kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora no kwiteza imbere.

Kugeza ubu umubare w’abakobwa bakora imirimo y’amaboko ugenda uzamuka, ariko ntibivuzeko abantu bose babyumva kimwe kubakobwa bakora iyi mirimo kuko usanga hari abakibirebera mundorerwamo yo guta umuco kubana babakobwa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza