Abana & Abategarugori

Abagore barenga 1500 barashimirwa gukoresha neza inkunga

July-13
02:06 AM 2017

Abagore barenga 1500 bo mu turere 10 mu Rwanda bahawe amafaranga miliyoni 400, muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu makoperative bakoreramo imyuga itandukanye, barashimirwa ko bayabyaje umusaruro bakaba bakomeje kwiteza imbere ku buryo bugaragara.

Aya amafaranga atangwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’abagore, UN Women, binyuze mu mushinga Joint Intervention Program, ukorera mu nama y’igihugu y’abagore.

Ababo Alice, umuyobozi w’uyu mushinga yatanze urugero ku karere ka Karongi agaragaza ko hafashijwe amakoperative atanu y’abagore, aho buri koperative yahawe amafaranga miliyoni ebyiri yo gushyira mu mishinga bateguye, ibi kandi bikaba bikomeje gukorwa mu turere twose.

Yagize ati “Dukorera mu turere 10, umushinga umaze gufasha abagore 840 mu turere 7 tw’icyaro, n’abagore 730 mu mujyi wa Kigali bari abazunguzayi aho twabahaye asaga miliyoni 180.

Twambajemariya Jean d’Arc, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Karongi, avuga ko iyo umugore ateye imbere n’umuryango uba wateye imbere, bityo bakaba biteguye gufasha n’andi makoperative atarabasha guhabwa inguzanyo, kugira ngo nayo agerweho abashe kwiteza imbere.

Abagore bahawe aya mafaranga ni 840 bo mu turere turindwi tw’icyaro, n’abandi 730 bahoze mu bucuruzi butemewe (abazunguzayi) mu mujyi wa Kigali.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza