Abana & Abategarugori

Abagore bagihura ni ihohoterwa mu ngo, ntibumva uburinganire

September-26
08:35 AM 2016

Biragoye kubwira umuntu ushonje ko kurya ntacyo bimaze cyangwa se ko atari byiza, ibi nibyo biba ku mugore uhura ni ihohoterwa mu rugo rwe , iyo umubwiyeko uburinganire bushoboka cyangwa umubwirako bubaho.

Ikibazo cy’ihohoterwa mu muryango bimaze kugaragara ko ntaho cyagiye, ahubwo ko hatagize igikorwa cyafata indi ntera.Urugero ni aba bagore bo mu karere ka Rutsiro baganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru bagaragajeko bagihura ni ikibazo cyo gukubitwa nabo bashakanye, kandi bageza kubuyobozi ikibazo cyabo ntigihabwe agaciro.

Nkuko aba bagore babitangaje, ngo intandaro yo kutumvikana ndetse havamo no gukubitwa, ngo ni ubusinzi bw’abagabo babo ndetse ni ikibazo cy’imitungo usanga bitera kutumvikana bikurura gukubitwa kubagore.

Nyirahabineza Angelique yabwiye Tv1 ati “Jyewe umugabo wanjye yagurishije inka mubaza impamvu ayigurishije aramfata arampondagura arangije arigendera, amafaranga ajya kuyasangira n’undi mukobwa. Ubwo naramubuze, yaje kugaruka yarayamaze na bwo ari ubuyobozi bumugaruye.

Kuruhande rwa MIGEPROF ivuga ko Leta y’u Rwanda itazigera yihanganira ihohoterwa aho riva rikagera, aho izakomeza gukomeza kwigisha kugira ngo imyumvire ihinduke mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza