Abana & Abategarugori

Abageze muzabukuru banenga abato batabubaha uko bikwiye

August-06
05:11 AM 2016

Kubaha umuntu ukuruta si ikintu gishya ku buryo twavuga ko bikigwa. Bibaye bikinigwa nibura byaboneka ko hari impinduka igenda igera kuri buri wese, byaba na ngombwa hagakorwa ubukangurambaga. Byahozeho ndetse bikanakorwa n’ukiri muto wese, kubaha umuntu wese umuruta. Kubaha abakuru byongeye abageze mu za bukuru , kuri ubu birafatwa nkaho bisigaye ku izina.

Abasaza bavuga uburyo abakiri bato batacyubaha abakuze, bagatunga urutoki inzego z’ubuyobozi ko zahaye uburenganzira burenze abana, aho bavugako guha abana bakiri bato uburenganzira bwose bituma babasuzugura.

Abasaza baganiriye na www.Yeejo.rw ntibajya kure y’ibivugwa na bagenzi babo Gusuzugurwa bikabije, ndetse hakazamo no gukubitwa n’abo bibyariye, ibi aba basaza bavugako aribyo babana nabyo buri munsi.

Uyu aragira ati"Njyewe kuva nitwa Rwagasana sinigenze mbona umwana muto asuzugura umusaza nkanjye w’imvi, ariko aho U Rwanda rugeze ubu nsigaye mbona abana badatinya no gukubita abasaza bimvi zera kumutwe cyangwa kubahutaza".

Abakuze barabivuga uku , abakiri bato nabo bakagaragaza ko aba bakuze ubwabo batakitwara neza. Kutabaha urugero rwiza, no kumva ko bagifite imbaraga kdi bakuze, ibi ni bimwe mu rubyiruko bavuga ku bakuze.

Hari indi nenge ivugwa mu bakuze, ishobora kuba intandaro yo kutubahwa n’abakiri bato, aho usanga bajya guteretana n’abakiri bato akaba ngo ariyo yaba intandaro yo gusuzugurwa nabakwiye kububaha kuko ngo nta rugero rwiza baba babahaye

Kubaha abakuru iyi ni imvugo iri no mu mategeko y’Imana. Ibyo Imana yavuze ndetse biri no muco wakabaye ugendana n’ikinyabupfura ntibigikurikizwa, ikibazo gishakirwe he ? Umuti wo se ube uwuhe ? inenge ku bana batacyumva abakuze zirahari, cyo kimwe nuko no kubakuze nabo bafite ibyo bacyemangwaho; ibyo byose rero birakomeza kuba intandaro yo kutubahwa kw’abakuru.

Kubaha ukuruta kuva kera byahoze ari umuco w’abato n’ubu rero abato barahamagarirwa kudaca uwo muco kabone nubwo abasaza n’abakecuru haba harimo abataba urugero rwiza kuko no mu kinyarwanda bavugako “umukobwa aba umwe agatukisha bose|”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza