Abana & Abategarugori

Ababyeyi batwite bakwiye kwitondera ibyo barya kuko bigira uruhare runini ku buzima bw’abana bari mu nda

August-16
04:55 AM 2016

Abantu benshi bakunze guhangayikira umubyeyi utwite kuko akenshi aba agaragaza intege nkeya, ariko bakirengagizako ni umwana uri mu nda aba akwiye kwitabwaho cyane kubijyanye ni ibiribwa kuko aribyo bimufasha gukura neza akazavuka afite ubuzima bwiza.

Hari ibiribwa umubyeyi utwite yakwitaho mu mafunguro ye,maze akabyara umwana wakuze neza kuko yitaweho akiri mu nda, dore ko burya umubyeyi wese iyo atwite aba yifuza kuzabyara umwana ushyitse, ufite ibiro bihagije kandi agashimishwa no kumubyara ari munini abyibushye.

Dore bimwe mubyo abagore batwit bakwiye kwitaho mugihe bagiye gufungura

- Umugore utwite akaba yifuza kubyara umwana ubyibushye agomba kwibanda kurya amafunguro y’ibinyamavuta y’umwimerere birimo nk’avoka,ubunyobwa n’ibindi,ndetse ukanyuzamo n’ibindi biribwa byo mu nganda bifite amavuta nka mayonnaise,marigarine,foromaje cyangwa amavuta y’inka.
Ariko akibuka ko ibi biribwa biba byatunganyirijwe mu nganda atari byiza kubirya kenshi

- Umubyeyi kandi agomba kurya ibiribwa bikungahaye kuri poroteyine birimo nk’amata amagi,inyama zitukura kuko ibi byose bifasha umwana gukura vuba kandi neza,dore ko ibyo biribwa biba binafite iron na calcium bikomeza kandi bigakuza amagufa y’umwana.

- Ibiribwa birimo ibishyimbo,amashaza na soya n’imboga rwatsi nabyo bifasha umwana uri mu nda gukura neza.

Umubyeyi wubahirije iyi ndyo akayisimburanya mu mafunguro ye yaburi munsi mu gihe atwite, ntakabuza abyara umwana ufite ubuzima bwiza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza