Abana & Abategarugori

Ababyeyi bashobora gufasha abana babo kongera ubuhanga bwo gufata vuba

August-25
19:12 PM 2016

Umwana iyo akiri muto, aba akeneye gukoresha ubwonko bwe cyane kandi neza, ndetse no kubutegura kuzajya bukora neza mu gihe kiri imbere. Aha turibanda ku bijyanye no kubika ibyo yabonye n’ibyo yumvise kuko usanga akenshi gufata vuba kandi ntiwibagirwe biba bizamufasha mu ishuri no mu buzima busanzwe.

Dore bimwe mubyo wakorera umwana akazagira ubwonko bufata vuba :

- Kujya umubabira inkuru : Kubarira umwana inkuru zitandukanye, imigani n’ibindi bitekerezo bituma umwana azamura intekerezo igihe akurikirana inkuru akanayifata mu mutwe. Iyo ubarira umwana inkuru uvuga,aba ari bubashe kumva ku kigero cye. Ushobora kwifashisha ibitabo by’abana bibamo inkuru zishushanyije niyo yaba ataratangira kuvuga biramufasha.

- Kumuririmbira : kuririmbira umwana no kumwigisha indirimbo akazifata mu mutwe ni byiza cyane ku bwonko bw’umwana. Niba utazi no kuririmba wajya ushakakuri interineti indirimo z’abana akajya azumva .

- Ibikinisho : Ababyeyi bamwe batekereza ko kugurira abana babo ibikinisho ari ukabatetesha ariko burya bigira uruhare mu gukuza ubwonko bw’umwana. Uko atecyereza ashaka gutsinda, ahinduranya ngo haze andi majwi n’ibindi bituma ubwonko bwe bukanguka. Gusa na none ugomba kwitondera umwanya umwana amara ku bikinisho bihinduranya amajwi n’amashusho kuko byangiza iyo abitindanye.

Ababyeyi benshi baba bashaka icyatuma abana babo bagira ubwenge ndetse bakamenya ni ibintu byinshi, ibi byose umubyeyi ubikoze umwana ntakabuza agira ubumenyi ndetse akanafata vuba, ariko byose biherekezwa no kuba hafi y’umwana igihe kinini cyane mu gihe akiri muto .

Ibi nibyo umubyeyi wese aba agomba kwitwararika mu rwego rwo kubugabunga ubwonko bw’umwana bigatuma afata vuba , ntiyibagirwe aribyo soko yo kuba umuhanga mu ishuri bikazamufasha no mu buzima bwe bw’ahazaza

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza